Abantu basaga ibihumbi 65 bamaze guhunga ingo zabo nyuma y’inkongi z’umuriro zikomeye zibasiye Umujyi wa Spokane muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Izi nkongi zatangiye gukwira ahantu hatandukanye mu mpera z’icyumweru gishize, zikwirakwira ku muvuduko munini bitewe n’umuyaga mwinshi n’ubushyuhe bukabije bwari muri aka gace. Mu gihe gito gusa, umuriro wari umaze gufata ubuso bunini ndetse ugera no mu bice bituwemo n’abaturage benshi.
Amashuri, ibitaro n’ibindi bikorwa remezo byegereye ahibasiwe n’umuriro byashyizwe mu kato, mu gihe abaturage babarirwa mu bihumbi basabwe kuva mu ngo zabo kugira ngo barindwe ingaruka z’iyi nkongi.
Raporo z’ibanze zigaragaza ko amazu n’inyubako amagana byangiritse nyuma yo gutwikwa n’umuriro, ibintu byateje igihombo gikomeye ku miryango myinshi yari ituye muri ako gace.
Umuyobozi wa Polisi ya Spokane, John Nowels, yavuze ko abantu bagera ku bihumbi 65 ari bo bimuwe mu bice byari byibasiwe n’iyi nkongi y’umuriro. Yavuze ko kuba barabashije kubavana mu bice byari mu kaga mu masaha make ari ikintu gikomeye.
Ati “Ntekereza ko abantu bagera kuri 65.000 ari bo byabaye ngombwa ko dukura muri ibi bice. Kuba twarabashije kubavana muri ibyo bice mu masaha make kandi umuriro ugikomeje ni ibintu bidasanzwe.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Spokane, Lisa Brown, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zatangiye kugenzura agace ku kandi kugira ngo hamenyekane ibyangiritse ndetse n’ahashobora kongera kwaduka umuriro. Yavuze ko abaturage badashobora guhita basubira mu ngo zabo, kuko bishobora gufata ibyumweru bitewe n’aho batuye.
Abayobozi batangaje ko inyubako ziri hagati ya 700 na 1.100 zangijwe n’iyi nkongi y’umuriro yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, mu gihe inzego z’ubutabazi zakomeje ibikorwa byo kuzimya umuriro no gusuzuma ibyangiritse.
Iyi nkongi y’umuriro yatwitse ubuso bungana na hegitari 3.248. Kugeza ubu nta muntu wari watangazwa ko yapfuye cyangwa yakomeretse.
Umuyobozi wa Polisi ya Spokane, John Nowels, yavuze ko abantu bagera ku bihumbi 65 ari bo bimuwe mu bice byari byibasiwe n’iyi nkongi y’umuriro. Yavuze ko kuba barabashije kubavana mu bice byari mu kaga mu masaha make ari ikintu gikomeye.
Ati:“Ntekereza ko abantu bagera kuri 65.000 ari bo byabaye ngombwa ko dukura muri ibi bice. Kuba twarabashije kubavana muri ibyo bice mu masaha make kandi umuriro ugikomeje ni ibintu bidasanzwe.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Spokane, Lisa Brown, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zatangiye kugenzura agace ku kandi kugira ngo hamenyekane ibyangiritse ndetse n’ahashobora kongera kwaduka umuriro. Yavuze ko abaturage badashobora guhita basubira mu ngo zabo, kuko bishobora gufata ibyumweru bitewe n’aho batuye.
Abashinzwe ubutabazi bakomeje ibikorwa byo kuzimya umuriro no gushakisha ahaba hakiri abaturage bashobora kuba batarabasha kwimuka. Imodoka zizimya umuriro, indege n’abakozi b’ubutabazi baturutse mu bice bitandukanye bakomeje guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo bahangane n’iki kibazo.
Abaturage benshi bahungishijwe bacumbikiwe mu bigo by’agateganyo byateguwe n’inzego z’ibanze, mu gihe hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bahabwe ibiribwa, amazi n’ibindi bikenerwa by’ibanze.
Abayobozi bo muri Washington batangaje ko ikibazo kigikomeye kuko umuriro utaracika intege, cyane cyane ko ibihe by’izuba n’umuyaga bikomeje gutuma ibikorwa byo kuwuzimya birushaho kugorana.
Iyi nkongi iri mu zikomeye zibaye muri Leta ya Washington mu myaka ya vuba ishize, aho ibihumbi by’abaturage byabaye ngombwa ko bava mu byabo mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.